Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2022 nibwo urukiko rw’isumbuye rwa Huye rwaburanishaga urubanza rw’Abagabo babiri Hakizima Jean Claude ndetse na Nyandwi Viateur bakomoka mu kagari ka Muhororo, Umurenge wa Ruhashya akarere ka Huye bakurikiranweho icyaha cyo kwica Ishimwe Zaburoni wari usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto.
Icyo cyaha bashijwa bagikoze tariki ya 6 Ugushyingo 2022 isaa yine z’amanywa, ubwo bari bamaze kwica Nyakwigendera umurambo we bahise bawujugunya mu ishyamba ry’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’Ubworozi riherereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kiruhura.
Ni urubanza rwabereye mu ruhame abashinjwa bemeye icyaha cyo kwica Zaburoni basaba ko bagabanyirizwa ibihano.
Ubushinjacyaha buvuga Zaburoni bamwishe kandi banabigambiriye, dore ko babanje kumubwira ko bafite umuzigo bakamubwira aho bazahurira bagamije kumwiba Moto ye.
Hakizimana Jean Claude yemera icyaha avuga ko nyuma yo kwica Zaburoni yahise ajyana Moto i Kigali kuyigurishayo, maze mugenzi we Nyandwi Viateur akajya kujugunya umurambo.
Ubushinjacyaha bukaba bwabasabiye igihano cya Burundu, ni mugihe urukiko rwatangaje ko urubanza rwabo ruzasomwa tariki ya 7 Ukuboza 2022 Isaa kumi z’igicamunsi