Amakuru

M23 ibona ibiganiro bya Luanda ari ikinamico

Umutwe wa M23 utavuga rumwe na Leta ya Congo uvuga ko ibiganiro byabereye muri Angola bimeze nk’ikinamico bitewe nuko utabitumirwamo kandi ariwo ahanini urebwa nikibazo.

Ibi bije nyuma y’inama yabaye kuri yu wa gatatu tariki ya 23 ugushyingo 2022 I Luanda yahurije hamwe abakuru bibihugu bigize Africa y’iburasirazuba yari iyobowe na Joao Lourenco akaba ari nawe muhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ni nama yanzuye ko umutwe wa M23 ugomba guhagarika ibitero byose wagabaga kuri Leta ya Congo bitarenze tariki ya 25 Ugushyingo, ndetse ikanava mu bice byose yafashe igasubira mu birindiro byayo yahozemo mbere biherereye mu gace ka Sabyinyo, mu gihe utabikoze ikabwagwaho ibitero n’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’Africa y’iburasirazuba.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022 nibwo umuvugizi w’ungirije wa M23 mu bya Politiki Canisius Munyarugero yatangaje ko kuba barebwa n’ikibazo ariko ntibatumirwe nta kindi barenzaho, ahubwo babona ari ikinamico kitagira icyo gitanga.

Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ko kuba bataratumiwe mu nama iheruka i Nairobi bya bidafitanye isano nuko banze gushyira mu bikorwa ibyavuye mu nama y’i Luanda, Canisius yasubije ko Gusaba ari ikintu kimwe ndetse no gushyira mu bikorwa ari ikindi, avuga ko mubyo basabwe babonaga bishoboka babikoze ndetse ko bahagaritse imirwano

Avuga ko bidashoboka ko bava mu bice bafashe kubera ko ntaho bafite bajya, avuga ko bitashoboka ko wava iwanyu maze ngo ujye iwabandi.

Mu nama yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022 i Nairobi muri Kenya yareberaga hamwe hamwe ikibazo cy’umutekano mucye ugaragara muri burasirazuba bwa Congo, Perezida Antoine Felix Tshisekedi yavuze ko umutwe wa M23 uzatumirwa ari uko wubahirije ibyavugiwe i Luanda.

Related posts

Indonesia: Abarenga 56 bamaze kwicwa n’umutingito, abarenga 700 barakomereka

idrissa Niyontinya

Menya impamvu ibiganiro byari guhuza M23 na Leta ya Congo byasubitswe.

idrissa Niyontinya

2023: Gicumbi: Umugore akurikiranweho kwiyicira umwana w’Amezi 5 akoresheje umushipiri n’igiti

idrissa Niyontinya

Leave a Comment