Amakuru

Kanjongo Ingurube yariye umwana w’imyaka 3 iramumara

Amakuru aturuka mu karere ka Nyamasheke umurenge wa Kanjongo, Akagari ka Kibogora , Umudugudu wa Maseka haravugwa urupfu rw’umwana witwa Izere Ineza Queen w’imyaka 3 n’amezi atanu wariwe n’ingurube agahita apfa.

Nyakwigendera Izere ni mwene Nzayikorera Emmanuel na Nyirantibarikure Claudine yariwe n’ingurube yari yorowe n’ababyeyi be ahagana isaa mbiri n’iminota 45 z’ijoro rya cyeye tariki ya 28 Ugushyingo 2022.

Bivugwa ko iyo ngurube yaciye ikiraro ikajya mu nzu yari iryamyemwo Izere Ineza Queen, maze ibanza kumurya ukuboko kw’Iburyo irangije yadukira umutwe irawujajangura.

Ubwo ababyeyi bari batashye bavuye mu kazi bashatse umwana baramubura barebye mu cyumba basanga niho iyo ngurube yamuririye.

Ayo makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo ubwo ya ganiraga na Yongwe TV yahamije ko ayo makuru ari ukuri aboneraho gusaba ababyeyi kutarangarana abana cyangwa kudasiga abana mu ngo bonyine ahubwo bakagombye kujya babasigira abaturanyi mu gihe baba bagiye mu kazi.

Related posts

Rwamagana: Urujijo ku mwana wishwe n’impanuka  y’imodoka Polisi ikazinzika ikibazo cye

YONGWE TV

Leta ya Congo yashyizeho iminsi 3 yo kunamira abaturage bagera ku 109 bishwe na M23

idrissa Niyontinya

MUMAFOTO: IREBERE AHO IMYITEGURO YA CHOGM IGEZE UBWO HABURA UMUNSI 1 NGO IBE

YONGWE TV

Leave a Comment