Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2022 nibwo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC bazira gutanga amasoko ya Leta binyuranyije n’amategeko.
Abatawe muri yombi harimo uwitwa James Kamanzi wari Umuyobozi Mukuru wungirije muri icyo kigo, Rwema Fidele wari umukozi wa RBC mu karere ka Karongi, Ndayisaba Fidele, Kayiranga Leonce ndetse na Ndayambaje Jean Pierre bari abakozi ba RBC bakaba no mu bagize akanama k’amasoko mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry.
Murangira yahamije ayo makuru yemeza ko abafashwe bafungiye ahantu hatandukanye bakaba bari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gutanga amasoko ya Leta binyuranyije n’amategeko.
Yavuze ko hari abafungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Kimironko, Rwezamenyo ndetse na Kicukiro kugira ngo bakorerwe dosiye zishyikirizwe ubushinjacyaha.