Perezida Teodore Obiang Ngwema Mbasogo umaze imyaka 43 ayobora igihugu cya Guinne Equatorial niwe wongeye gutorerwa kuyobora icyo gihugu ku bwiganze bw’amajwi ya 95%, ahita anakomeza kuyobora urutonde rw’abakuru b’ibihugu bamaze igihe kinini ku butegetsi ku Isi
Teodore Obiang Ngwema w’imyaka 80 yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1979 ubwo yari amaze guhirika se umubyara Fracisco Macias Mgwema, kuva Teodore yagera ku butegetsi yagerageje kwegereza ubutegetsi umuryango waba Nguema, agenda awushyira mu myanya igiye itandukanye kuboryo uzakomeza kuyobora Guinne Equatorial, dore ko umuhungu we Teodoro Obiang Mangue ariwe Vice Perezida wa Guinne Equatorial.
Umuhungu we akaba yatangaje ko kuba Se umubyara ariwe watsindiye kongera kuyobora icyo gihugu ari ikintu cyiza cyane, kandi ko bigaragaza ko ishyaka ryabo riri kubutegetsi rifite imbaraga ndetse ko rinafitiwe ikizere n’Abaturage.
Teodore Ngwema anengwa n’abatavugarumwe nawe kuba yiba amajwi agamije kugundira ubutegetsi, ndetse no gutegekesha igitugu dore ko azwiho kutihanganira abatavuga rumwe nawe, akaba ashinjwa n’abatavuga rumwe nawe kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru, kuko nta binyamakuru byigenga muri Guinne Uquatorial uretse ibya Leta n’ibigenzurwa n’ubutegetsi bwe cyangwa se inshuti ze, ibyo byanatumye ishusho ye yangirika ku ruhando mpuzamahanga.
Perezida Ngwema akaba yatangaje ko muri iyi manda yatorewe, agiye gukora ibishoboka byose kugirango agire ibyo akosora, mu rwego rwo kongera kwigarurira ikizere yari yaratakarijwe n’ibihugu byinshi by’amahanga kandi bikomeye ku Isi