Amakuru

Ngoma: Nyuma yo kwica umugabo we amuciye umutwe yakatiwe burundu ndetse nabo bafatanyije

Amakuru aturuka mu karere ka Ngoma ni ayikatirwa burundu ry’umugore witwa Uwigiramahoro Mathilde wahamijwe ibya byo kwica umugabo we Hakizimana Boaz amukase umutwe, ndetse akaba yarafatanyije n’abandi bagabo barimo Hagumiryayo Edouard, Munyeshara Isaac, Dushimimana Joel ndetse na Mbarushimana Jean Bosco.

Hakizimana Boaz yiciwe mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Murama, Akagari ka Rurenge, Umudugudu wa Muguruka, bivugwa ko nyuma yo kumwica no gukatwa umutwe bahise bamwambura imyenda bakayizingiramo umutwe bakamujygunya mu mugezi, akaba yarazize isambu ye yari yaragurishijwe n’umugore we Mathilde, maze Boaz akayiburana mu bunzi.

Bivugwa ko ubwo yaburanaga isambu ye aribwo umugambi wo kumwica watangiye maze uza gushyirwa mu bikorwa tariki ya 8 Ukwakira 2022.

Tariki ya 23 Ugushyingo 2022 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwasomye urubanza, maze rukatira buri umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera Boaz igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2028 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Related posts

China: Covid-19 yakajije umurego, ibikorwa by’Ubucuruzi ndetse n’amashuri birafungwa

idrissa Niyontinya

Shampiyona y’Amagare mu Rwanda igiye gukinwa nyuma y’imyaka ibiri itaba

YONGWE TV

Kigali: Indaya barayikubise benda kuyimena ijisho izira kugira abakiriya benshi bitewe n’uko ikiri nto

idrissa Niyontinya

Leave a Comment