Amakuru

M23 ntabwo yigeze itumirwa mu nama yahurije hamwe Perezida Kagame, Museveni, Tshisekedi ku kibazo k’imitwe yo muri Congo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022 i Nairobi muri Kenya haberaga inama ku nshuro ya Gatatu yareberaga hamwe ikibazo cy’umutekano mucye ugaragara muri burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyo nama yitabiriwe n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye, itarimo umutwe wa M23 utaratumiwe nubwo uherutse gusaba umuhuza wayihuza na Leta ya Congo. bikaba biteganyijwe ko iyo nama igomba kumara iminsi itandatu.

Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya akaba ari nawe muhuza washyizweho n’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ndetse na Evariste Ndayishimiye wu Burundi akaba ari nawe uyoboye ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba, nibo bari bayoboye iyo nama yanitabiriwe na Perezida wa Kenya William Ruto.

Muri iyo nama Uhuru Kenyatta yavuze ko Abanyekongo aribo ubwabo bagomba kwicyemurira ibibazo byabo, maze abandi bakaza ari ukubunganira.

Naho Perezida wu Burundi Evariste Ndayishimiye yasabye Abahanganye muri Congo ko barebera urugero ku gihugu cy’u Burundi gisigaye cyohereza ingabo gufasha ibindi bihugu nyuma y’amasezerano ya Arusha yashoboje Abarundi guhagarika intambara, anasaba ibihugu bihana imbibi na Congo ko byazakira abarwanyi babiturukamo bazemera gushyira intwaro hasi.

Ni inama yakuriranwe mu buryo bwa Video na Perezida Paul Kagame wu Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda ndetse Felix Tshisekedi Congo.

Ni mugihe Perezida wa Congo Felix Antoine Tshisekedi we yavuze ko intambara zigomba guhagarara, ndetse ko umutwe wa M23 ukaba uzatumirwa ari uko wubahirije ibyavugiwe i Luanda muri Angola, aho wasabwe gushyira intwaro hasi ndetse ugasubiza ibice wigaruriye ugasubira mu birindiro wahozemo mbere yo mukwezi k’Ugushyingo 2021, ariko kugeza magingo aya ukaba utarava mu bice wafashe.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ikintu gitera umutekano muke mu karere ari ukunanirwa gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye ashyirwaho umukono, avuga ko yizeye ko umuhate uri gushyirwamo uzatanga umusaruro, avuga ko igikenewe ubungubu kurusha ikindi ari ubushake bwa Politiki.

Naho Perezida wa Uganda Yoweri Museveni we yavuze ko umuti w’imitwe yitwaje intwaro ari uko hakwiyambazwa ibiganiro, nyuma y’ibiganiro hakabaho guhagarika intambara naho mu gihe ibyo byose byanze hakaba hakoreshwa imbaraga za Gisirikare.

Ni mugihe Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufasha mu buryo bw’ibiganiro ndetse no muburyo bw’ingufu mu gihe hari abanze kwemera ibiganiro.

Related posts

Bugesera: Umuturage arashaka ubutabera nyuma y’uko umwana we asambanyijwe agasiragizwa n’inzego zibanze

idrissa Niyontinya

2023: Abanyarwanda ndetse n’Abarundi baturiye umupaka wa Ruhwa barasaba ibihugu byombi gufungura Imipaka

idrissa Niyontinya

Rwamagana: Mbere yo kumuca umutwe yabanje kumureba ubwambure bwe

idrissa Niyontinya

Leave a Comment