Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022 nibwo urukiko rushinzwe umutekano mu Gihugu cya Comoros rwakatiye uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Ahmed Abdallah Sambi w’imyaka 64, akaba yarabaye Perezida wa Comoros mu mwaka wa 2006 kugeza 2011.
Ahmed Abdallah Sambi wakatiwe atari mu rukiko akurikiranwe icyaha cy’ubugambanyi bukabije, akaba yaranigeze kumara imyaka irenga ine n’igice afunnzwe by’agateganyo, icyo gihe akaba yari afungiwe iwe azira kunyereza umutungo, uretse gukatirwa burundu kandi urwo rukiko rwategetse ko imitungo ye ifatirwa ndetse akanamburwa uburenganzira bwe nk’umunyagihugu.
Leta ya Comoros yanasohoye icyemezo mpuzamahanga cyo guta muri yombi uwahoze ari Vice Perezida wa Comoros Muhamedi Ali Soilihi uzwi ku izina rya Mamadou, wari umaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 na Ibrahim Mohamed Sidi ndetse na Bashar Kiwan nubwo nabo batari bari muri urwo rukiko, ariko bo bivugwa ko bahungiye mu gihugu cy’u Bufaransa.