Umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Congo Cure Ngoma yatangaje ko badashobora gushyira intwaro hasi bitewe n’uko izo ntwaro arizo bazakoresha bataha mu Rwanda bememye, akaba yavuze ko iyitegerejwe ari ibiganiro na Leta y’u Rwanda byakwanga bagafata intwaro bakarwana.
Ibi bije nyuma y’inama iherutse kubera i Luanda muri Angola tariki ya 23 ugushyingo 2022 ikaba yarahurije hamwe
abakuru bibihugu bigize Africa y’iburasirazuba ikaba yari iyobowe na Perezida wa Angola Joao Lourenco akaba ari nawe muhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Iyi nama ikaba yari yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu barimo Felix Antoine Tshisekedi wa Congo, Minisitiri wububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, Uhuru Kenyata wahoze ayobora Kenya akaba ari nawe muhuza washyizweho n’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ndetse na Evaliste Ndayishimiye w’Uburundi akaba ari nawe uyoboye ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.Iyo nama ikaba yaranzuye ko umutwe wa M23 ugomba guhagaria ibitero utera kuri Congo ukanava mu bice bitandukanye wafashe.
Naho indi mitwe irimo FDLR-FOCA, RED-TABARA, ADF n’indi yose ko igomba gusubira iwabo bitarenze iminsi 5 nk’uko byafashweho umwanzuro mu biganiro byi Nairobi, mu gihe banangira bakabwagwaho ibitero n’ingabo z’akarere zashyizweho mu kugarura amahoro muri Congo.
Kuri iyo ngingo umuvugizi wa FDLR yavuze ko batazarwana n’ingabo z’akarere zoherejwe mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, ahubwo basaba ko abakuru b’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga kuba yabafasha kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda kuko kubasaba gushyira intwaro hasi byo bidashoboka.
