Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022 nibwo umutwe wa M23 wemeye kumanika intwaro usaba Leta ya Congo ko nayo yabigenza gutyo ndetse ko mu gihe Leta ya Congo yabarasaho nayo ifite uburenganzira bwo kwirwanaho, M23 kandi yanasabye ko habaho umuhuza wayihuza na Leta ya Congo bakajya mu biganiro.
Ibi bije nyuma y’inama yabaye kuri yu wa gatatu tariki ya 23 ugushyingo 2022 I Louanda yahurije hamwe abakuru bibihugu bigize Africa y’iburasirazuba yari iyobowe na Joao Lourenco akaba ari nawe muhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Iyo nama ikaba yari yanitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu barimo Felix Antoine Tshisekedi wa Congo, Uhuru Kenyata wahoze ayobora akaba ari nawe muhuza washyizweho n’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ndetse na Evaliste Ndayishimiye w’Uburundi akaba ari nawe uyoboye ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.
Iyo nama ikaba yaranzuye ko umutwe wa M23 ugomba guhagarika ibitero byose byose yagabaga kuri Leta ya Congo bitarenze tariki ya 25 Ugushyingo, isaa kumi nebyiri z’umugoroba