Umubare wabamaze guhitwanwa n’umutingito muri Indonesia umaze kugera kuri 310
Tariki ya 21 Ugushyingo 2022 nibwo umujyi wa Cianjur uherereye ku kirwa cya Java muri Indonesia wibasiwe n’umutingito wari uri ku gipimo cya 5.6, ukica abantu ndetse unangiza ibikorwa remezo birimo amazu n’imihanda.
Buri uko amasaha ahita niko hagenda hamenyekana umubare wabamaze kugwa muri uwo mutingito, kugeza ubu abaturage barenga 310 akaba aribo bamaze kumenyekana ko bishwe n’uyu mutingito nkuko bitangazwa n’ikigo gishizwe Ibiza muri Indonesia.
Umuyobozi w’icyo kigo bwana Suharyanto yongeyeho ko abantu bagera kuri 24 baburiwe irengero.