Ubushinjacyaha bwa ICC bwasabye ko Dosiye ya Joseph Kony yakongera ikabyutswa akaburanywa kubyaha 33 by’intambara ndetse n’ibyinyokomuntu ashinjwa
Kalim Khan usanzwe ari umushinjacyaha wa ICC yasabye umucamanza kwemeza ibirego biregwa Joseph Kony.
Asaba ubucamanza uburenganzira bwo gutangiza iburanisha kugira ngo hemezwe ibirego Kony ashinjwa .
Yavuze ko icyemezo cyo guta muri yombi Kony kitarakurikizwa kugeza magingo aya, dore ko amaze imyaka igera kuri 17 ahunga ubutabera.
Kalim avuga ko yabonye ko ari ngombwa kwihutisha urubanza aregwamo ku buryo bw’uzuye bijyanye n’amasezerano agenga urukiko rwa ICC .
Umushinjacyaha yakomeje avuga ko nubwo muri ICC badashobora kuburanisha umuntu adahari, ariko bishoboka ko habaho iburanisha ryemeza ibirego byuregwa nubwo yaba atarafatwa.
Joseph Kony w’imyaka 61 washinze umutwe w’iterabwoba wa Lord Resisitance Army uvugwaho kumena amaraso menshi mu majyaruguru ya Uganda mu myaka irenga 30 ishize.
Joseph Kony ushaka ko igihugu cya Uganda kigendera ku mategeko 10 y’Imana, yagiye agaba ibitero mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Central Africa, Sudan ndetse na Congo Kinshasa
Bikaba bivugwa ko Kony ariwe munyabyaha ushakishwa cyane na ICC ARIKO AKABA AMAZE IGIHE ATARAFATWA , dore ko impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe mu mwaka wa 2005
Uyu mutwe wa Lord Resistance Army ukaba warashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku isi, na Leta Z’unze ubumwe z’America yibitero byibasiye inyubako ya World Trade Center tariki ya 11 Nzeri 2001.
Byatumye mu mwaka wa 2008 George W Bus wayoboraga America asinya amasezerano y’ubufatanye mu gutera inkunga ibikorwa bya Gisirikare cya Uganda mu kiswe Operasiyo Inkuba n’imirabyo ariko Kony ntiyabasha gufatwa. Ninako byagendekeye Balack Obama mu mwaka wa 2011 ubwo yoherezaga abasirikare mu gufasha ingabo zo mu karere gufata Kony ariko ntiyafatwa