Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Rudakubana Paul wamenyekanye mu biganiro bitandukanye ku miyoboro ya itandukanye ya Youtube hano mu Rwanda, bikaba bivugwa ko yapfuye urupfu rutunguranye
Paul kimwe n’abandi bavandimwe be batatu bahuriye ku kuba bafite ubumuga bw’ubugufi, bakaba barakundiwe ibiganiro batangaga byiganjemo ibisekeje, ariko iyo byagera ku nseko ya Paul we abantu baratembagaraga.
Kugeza magingo aya ntago haratangazwa igihe Nyakwigendera azashyingurirwa, akaba yabanaga n’abavandimwe be mu karere ka Musanze.