Abasirikare barimo Caporal Mununu Dady, Mukendi Makadi ndetse na Captaine Pitchen nibo bamaze gukatirwa urwo gupfa n’urukiko rwa Gisirikare rwa Congo ruherereye I Goma murubanza rwabereye mu ruhame, mu gace ka Buhombo mu murenge wa Munigi
Bakaba bazira ko bahunze urugamba ubwo Ingabo za Congo zari zugarijwe n’ibitero bya M23.
Urukiko ruvuga ko abo basirkare bahunze mu ntangiriro z’ukwezi k’ugushyingo, bikaba byaraviriyemo abaturage bahungiye mu Nkambi ya Kanyarucinga kugira ubwo.
Gusa Captain Pitchel we akaba atarari mu rukiko ubwo yakatirwaga bitewe n’uko adahari yahunze akaburirwa irengero. Ariko urukiko rwategetse ko agomba gushakishwa
Ntago ari abo basirikare baburanishijwe n’urwo rukiko bonyine, dore ko hari n’abandi bagera kuri 3 bakatiwe urwo gupfa, bo bakaba bazira ko tariki ya 18 ugushyingo barashe amasasu menshi ndetse no kuba ibigwari.
Urukiko rwatangaje ko abakatiwe bafite uburenganzira bwo kujuririra icyo cyemezo.