Amakuru

Umutwe wa M23 ntabwo ukozwa no kujya Sabyinyo ngo basigire ubutaka bwabo FDLR yakoze Jenoside

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 ugushyingo 2022 I Louanda habereye inama yahurije hamwe abakuru bibihugu bigize Africa y’iburasirazuba yari iyobowe na Joao Lourenco akaba ari nawe muhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Iyi nama ikaba yari yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu barimo Felix Antoine Tshisekedi wa Congo, Uhuru Kenyata wahoze ayobora Kenya akaba ari nawe muhuza washyizweho n’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ndetse na Evaliste Ndayishimiye w’Uburundi akaba ari nawe uyoboye ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.

Ni nama ikaba yanzuye ko umutwe wa M23 igomba guhagarika ibitero byose byose yagabaga kuri Leta ya Congo bitarenze tariki ya 25 Ugushyingo, ndetse ikanava mu bice byose yafashe igasubira mu birindiro byayo yahozemo mbere biherereye mu gace ka Sabyinyo, mu gihe utabikoze ikabwagwaho ibitero n’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’Africa y’iburasirazuba

Nyuma yiyo nama M23 ivuga ko nta rwandiko yabonye ruyimenyesha kuva mu bice yafashe, basaba umuryango Mpuzamahanga gushyira mu Gaciro kubyo kuyivana ku butaka bwayo igasimbuzwa FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’ungirije mubya Politiki muri M23 Canisius Munyarugero aho yagize ati

Iyo nama ya Angola ntabwo twayigiyemo ndetse n’ibyavugiwemo nta wabitumenyesheje mu buryo bwemewe, kuvuga ngo tuzamuke tujye muri Sabyinyo, aho ni ishyamba ribamo Ingagi n’izindi nyamaswa zimeze nka zo ntabwo rero numva uko bagiye kuducira mu ishyamba

Akaba yasabye umuryango mpuzamahanga gushyira mu gaciro kuko atumva uko M23 yakurwa ku butaka bw’Igihugu cyabo hagatuzwa FDLR igizwe n’abavuye mu Rwanda bakoze Jenoside mu gihe izi nyeshyamba zo zotigeze zijandika mu bikorwa bibi.

Related posts

Perezida w’uburundi Evaliste Ndayishimiye yabwiye Felix Tshisekedi ko nta karuhuko kemewe  mu gihe mu burasirazuba bwa Congo hataraboneka amahoro arambye

idrissa Niyontinya

Bwa mbere President Museveni avuze ku birego bishinjwa u Rwanda na Uganda byo gufasha M23

idrissa Niyontinya

Basketball:  Amakipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 yitabiriye imikino y’Akarere ka  5

YONGWE TV

Leave a Comment