Amakuru

Nyuma y’uko Jacob Zuma asabiwe n’urukiko gusubizwa muri Gereza, urwego rw’amagereza rwabiteye utwatsi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022 nibwo urukiko rw’isumbuye rwa Africa y’epfo rwanzuye ko uwahoze ari Perezida wa Africa y’Epfo Jacob Zuba yasubizwa muri gereza agafungwa ameze 13 yari asigaye ku gifungo cye, bitewe n’uko irekurwa rye ritari rikurikije amategeko.

Jacob Zuma wabaye Perezida wa Africa y’Epfo kuva mumwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2018 ubwo yeguzwaga n’abagize ishyaka rye ANC ubwo yashijwaga ibyaha birimo ruswa. akaba yarafunzwe tariki ya 7 Nyakanga 2021 ariko akaza kurekurwa nyuma y’amezi abiri bitewe n’ibibazo by’uburwayi yari afite, icyo gihe akaba yaraziraga gusuzugura urukiko ubwo yangaga kwitaba kugira ngo atange ubusobanuro ku byaha bya ruswa yashinjwaga.

Mu kwezi ku Kwakira Perezida Zuma yatangaje ko igihano cye yakirangije ubwo yafungwaga amezi abiri andi 13 yasigaye akavuga ko yayafungishijwe ijisho.

Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ugushyingo 2022 Urwego rushinzwe amagereza muri Africa y’epfo rwatangaje ko rutazemera umwanzuro w’urukiko wo gusubiza Jacob Zuma muri gereza, ni nyuma y’uko urwo rukiko rusuzumanye ubwitonzi urubanza rwa Zuma, rugasanga hakwiriye gufatwa undi mwanzuro utandukanye nuwo

Related posts

Ubwato bw’Intambara bw’Igisirikare cya Thailand bwakoze impanuka 31 baburirwa irengero

idrissa Niyontinya

Huye: Babiri basabiwe gufungwa burundu nyuma y’uko bemeye ko bishe umumotari

idrissa Niyontinya

Kigali: Abacuruzi bacucuwe, Gitifu ati mujye mubitsa muri Banki. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

Leave a Comment