Amakuru

M23 yasabwe kujya muri Sabyinyo, naho u Rwanda na Congo bagatangira ibiganiro

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 ugushyingo 2022 I Louanda habereye inama yahurije hamwe abakuru bibihugu bigize Africa y’iburasirazuba yari iyobowe na Joao Lourenco akaba ari nawe muhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, intego nyamukuru yiyi nama kwari ugushyiraho ingengabihe y’iyubahirizwa ry’ibikorwa byihutirwa birimo guhagarika imirwano kwa M23 ndetse ikava mu bice yigaruriye bya Congo mu maguru mashya.

Iyi nama ikaba yari yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu barimo Felix Antoine Tshisekedi wa Congo, President Paul Kagame w’u Rwanda, Uhuru Kenyata wahoze ayobora Kenya akaba ari nawe muhuza washyizweho n’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ndetse na Evaliste Ndayishimiye w’Uburundi akaba ari nawe uyoboye ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.

Hakaba hari n’intumwa y’ihariye ya President wa Komisiyo ya Africa y’unze ubumwe, akaba n’umuyobozi w’ibiro bya Africa yunze ubumwe muri Congo Madamu Michelle Ndiaye.

Abakuru b’ibihugu bagaragaje impungenge ku bitero bigabwa na M23, bahita bategeka uwo mutwe ko ibitero byose yagabaga kuri Leta ya Congo bihagarara bitarenze tariki ya 25 Ugushyingo 2022 ku isaa kumi n’ebyiri, mu gihe M23 yanangira ikaba yagabwaho ibitero n’ingabo z’umuryango wa EAC.

Iyi nama yemeje kandi ko abasirikare bo mu mutwe w’ingabo uhuriweho na EAC bakomeza koherezwa muri Congo, naho inyeshyamba za M23 zikava zigasubira mu duce zafashe.

Ku mpungenge umutwe wa M23 uherutse gutangaza uvuga ko nuva mu duce wafashe utazabona aho werekeza, iyi nama yanzuye ko M23 igomba gusubira mu birindiro byayo yahozemo mbere biherereye mu gace ka Sabyinyo.

Maze hagashyirwaho agace zitagomba kurenga bigizweho uruhare m’ingabo za EAC, MONUSCO ndetse n’iza Leta ya Congo

Iyo nama kandi ikaba yemeje ko inkunga yahabwaga umutwe wa M23 haba mubya Politike ndetse no mubya Gisirikare bigomba guhita bihagarara. Ndetse nindi mitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu no hanze hacyo igomba guhagarika ibikorwa byayo.

Ndetse ko indi mitwe irimo FDLR-FOCA, RED-TABARA,ADF nindi yose ko igomba gusubira iwabo nk’uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi

Naho ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’u Rwanda bigomba gutangira mu buryo bwa Dipolomasi ndetse n’ubutwererane ku mpande zombi bugakomeza.

Related posts

2023: Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye abasore 3 bakubise Muhizi bikamuviramo urupfu

idrissa Niyontinya

Umutoza Jorge Paixão yahaye integuza Rayon Sports mbere yo kuyirega muri FIFA

YONGWE TV

Christophe Kayumba avuga ko afungiye mu Buvumo, ibyo ashinjwa bishingiye ku Ishyaka rye yashinze

idrissa Niyontinya

Leave a Comment