Mu gihe imirwano irimbanyije mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Congo ndetse n’ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba kugira ngo ukurwe mu bice bitandukanye bya Congo wafashe.
Uyu mutwe uvuga ko witeguye kujya ku meza y’ibiganiro na Leta ya Congo, ariko Leta ya Congo ikaba itabikozwa nkuko byatangajwe na Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya Congo,wavuze ko ibisabwa M23 bizwi ko ari ukuva mu bice wigaruriye, avuga ko mu gihe wavuye muri ibyo bice aribwo hazarebwa uburyo bajya mu biganiro nkuko byateganyijwe kuva muntangiriro
Muyaya yakomoje ku mpamvu yatumye ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro byahagaze mu kwezi kwa Mata 2022, ari ukubera umutwe wa M23 w’ubuye imirwano itangira gukorera urugomo abaturage.
Avuga ko utatekereza kuza mu mishyikirano mu gihe uteza ibyago mu baturage urasa ama Bombe ku mashuri.
Uretse Leta ya Congo isaba ko M23 yava mu bice yafashe, n’amahanga akomeje gusaba uwo mutwe kuva muri ibyo bice hanyuma ikabona kujya mu biganiro.
Ni mugihe umutwe wa M23 uvuga ko utarekura ibyo bice bitewe nuko uramutse uvuye ku butaka bwayo utabona aho ujya, ukavuga ko ushobora kuba uri kubeshywa nkuko byabaye mu mwaka wa 2003 bikawuviramo gusenyuka.