Amakuru

Uganda: Umupolisi yaburijemo igitero cyari cyagabwe kuri Sitasiyo ya Polisi

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda avuga ko umupolisi waruri ku burinzi yaburijemo igitero cyari kigabwe kuri Polisi ya Uganda, nkuko bitangajwa n’umuvugizi  wa Polisi w’umungirije mu mujyi wa Kampala ASP Luke Owoyesigyire, aho yatangaje ko umupolisi waruri ku burinzi yarashe amasasu menshi kugira ngo aburizemo umuntu wari witwaje intwaro kugaba igitero kuri Station ya Police

Avuga ko uwo muntu wari witwaje imbunda yo mu bwoko bwa AK47, ubwo yegeraga Station ya Polisi ya Nakulabye, umupolisi waruri ku burinzi yabonye umuntu ufite ikintu kimeze nk’imbunda yegera Station ya Police maze arasa amasasu menshi nibwo uwo muntu yataye imbunda yaririrmo amasasu 5 maze ariruka.

Umuvugizi wa Polisi akaba yashimiye umupolisi waburijemo icyo yita igitero ndetse ashishikariza bagenzi be ko bakwigana mugenzi wabo bakaba Maso.

Ntago ari ubwa mbere inzego z’umutekano za Uganda  zibasirwa n’abantu bitwaje intwaro  dore ko bimaze kuba inshuro zigera kuri 3 muri uyu mwaka, dore ko tariki ya 18 Ugushyingo 2022 abantu bitwaje intwaro bateye ikigo cy’imyitozo ya Gisirikare kitiriwe Ghadafi giherereye mu karere ka Jinja bakica umusirikare umwe bakanatwara imbunda ebyiri.

Naho tariki ya 14 Ugushyingo 2022 abandi bantu bitwaje intwaro barashe kuri Station ya Polisi ya Kensigton Luxury Heights maze barahunga

Ni mugihe hari hashize ukwezi abajura bateye Station ya Polisi ya Busiika iherereye mu karere ka Luweero.

Related posts

2023: Polisi yemeje ko umugore umwe ariwe wapfiriye mu mpanuka ikomeye yabaye uyu munsi [VIDEO]

idrissa Niyontinya

Perezida wa RDC Antoine Felix Tshisekedi yanze kwitabira inama ya OIF, menya impamvu

idrissa Niyontinya

Imitwe 50 y’itwaje intwaro muri Congo yasabye Leta imbabazi igahagarika imirwano, Leta yo ntibikozwa

idrissa Niyontinya

Leave a Comment