Umuvugizi w’igisirikari cya Felix Kulayigye yatangaje ko Uganda igiye kohereza ingabo zigera ku 1,000 mu burasirazuba bwa Congo, mu bikorwa byo guhangana n’umutwe wa M23 ziyongera kuzindi ziriyo.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda avuga ko Uganda izohereza izo ngabo mu mpera z’uku kwezi ku Gushyingo 2022, ariko ko hari bamwe mu bageze mu mujyi wa Goma harimo abashinzwe iperereza ndetse n’abafite ibikoresho, n’imiti bakaba bagiye gutegurira abandi basirikare bazajya
Ibi bije nyuma y’uko umuryango uharanira ubutabera muri Congo uherutse kwamaganira kure ingabo za Uganda aho wazishinjaga gufasha umutwe wa M23 ku rugamba
Aho umuyobozi w’uwo muryango Georges Kapiamba yavuze ko bafite ubuhamya bwinshi cyane kandi bwizewe bugaragaza ko ingabo za Uganda zifatanya ndetse zigaha inkunga ikomeye umutwe wa M23.
Kapiamba yavugaga ko inkunga ingabo za Uganda ziha M23 ari ibikoresho birimo intwaro ndetse n’ubutasi, yavuze ko ingabo za Uganda zitakwiye kongerwa mu basirirkare b’Akarere bitezweho guhosha iyi ntambara.