IMYIDAGADURO

Imikino yabyaye urukundo!Zuchu yahamije urwo yihebeye Sebuja !

Nyuma y’amezi atari macye havugwa urukundo hagati ya Zuchu na Diamond Platnumz bagakomeza kugenda bacenga babihakana, kuri ubu uyu muhanzikazi yemeye ko bari mu rukundo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Tiktok uyu muhanzikazi yemeje ko Diamond ari umukunzi we.

Aha yasubiza ikibazo yari abajijwe n’umwe mu bamukurikira wagize ati: ”Uyu ni nde kuri wowe.”
Zuchu na we atanyuze ku ruhande yagize ati: ”Ni umukunzi wanjye ndi mu rukundo.”

Ni nyuma y’igihe aba bombi bagaragara mu ruhame akaboko mu kandi benshi bagaheraho bavuga ko bakundana nubwo ba nyir’ubwite batigeraga bagira icyo barenzaho.Zuchu mu myaka mike amaze muri Wasafi ya Diamond Platnumz akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzikazi bakomeye ku mugabane w’Afurika.

Umuhanzikazi Zuchu yemeje urwo yihebeye sebuja Diamond Platnumz.[Net-Photos]

Related posts

Muri Kigali umumotari yasanzwe muri Ruhurura yapfuye. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

2023: Abahanzi barimo Chris Easy, The Same naba DJ batandukanye bazasusurutsa Abanyarubavu tariki ya 19 Gashyantare 2023 kwa WEST

idrissa Niyontinya

Britney Spears w’imyaka 40 y’amavuko, yarushinze n’umusore w’umunyamideli Hesam “Sam” Asghari w’imyaka 28

YONGWE TV

Leave a Comment