Nyuma y’amezi atari macye havugwa urukundo hagati ya Zuchu na Diamond Platnumz bagakomeza kugenda bacenga babihakana, kuri ubu uyu muhanzikazi yemeye ko bari mu rukundo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Tiktok uyu muhanzikazi yemeje ko Diamond ari umukunzi we.
Aha yasubiza ikibazo yari abajijwe n’umwe mu bamukurikira wagize ati: ”Uyu ni nde kuri wowe.”
Zuchu na we atanyuze ku ruhande yagize ati: ”Ni umukunzi wanjye ndi mu rukundo.”
Ni nyuma y’igihe aba bombi bagaragara mu ruhame akaboko mu kandi benshi bagaheraho bavuga ko bakundana nubwo ba nyir’ubwite batigeraga bagira icyo barenzaho.Zuchu mu myaka mike amaze muri Wasafi ya Diamond Platnumz akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzikazi bakomeye ku mugabane w’Afurika.
