Amakuru

DRC:Ubutegetsi bwashyize umucyo ku ndege y’Ubufaransa byavuzwe ko yari ishyiriye intwaro M23

Umuvugizi wa leta ya DR Congo, Patrick Muyaya yatangaje ko indege ya gisirikare y’Ubufaransa yaguye i Kisangani kuwa gatanu ushize yahaguye iri mu kibazo kandi yagenzuwe n’inzego z’ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka.

Benshi mu banye-Congo babonye amafoto y’iyi ndege y’Ubufaransa ku kibuga cy’indege cya Bangboka i Kisangani bakwije ibihuha ko yazaniye intwaro umutwe wa M23 ndetse bashinja Ubufaransa gutera inkunga uyu mutwe.

Iyi ndege yari irimo abantu bose hamwe icyenda, amafoto yayo yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bicaye kuri kiriya kibuga cy’indege.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu, RTNC, Patrick Muyaya yavuze ko iyo ndege yari mu rugendo ivuye ku kirwa cya Réunion, igomba guca i Bujumbura, igakomereza i Ndjamena (Tchad).

Congo yashyize umucyo ku kibazo cy’indege y’Ubufaransa yaguye muri iki gihugu.[Source]

Related posts

CONGO: urukiko rwa Gisirikare rwakatiye abasirikare 3 urwo gupfa nyuma yo guhunga imirwana na M23

idrissa Niyontinya

Polisi yakuyeho ubuhanuzi abakuru b’amatorero bakorera abayoboke, babahanurira uko umwaka utaha uzabagendekera

idrissa Niyontinya

2023: Gasabo: Abaturage 11 nibo bapfiriye mu mpanuka y’ubuhunikiro bw’ibigori 50 barakomereka

idrissa Niyontinya

Leave a Comment