Amakuru

Ruhango: Umusore w’imyaka 22 yishe nyina umubyara

Amakuru aturuka mu karere ka Ruhango, umurenge wa Kabagari, akagari ka Karambi mu mudugudu wa Mbuye, haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 22 witwa Emile Habimana wishe nyine Emelyne Mukaruzage w’imyaka 67, bikaba bivugwa ko yaba yamwishe amukubise agafumi mu mutwe, gusa inzego z’umutekano zivuga ko yamusunitse agakubita umutwe hasi bikamuviramo gupfa.

Bamwe mu baturage batuye muri uwo murenge bavuga ko Habimana yahoze ari umwana mwiza witonda, ariko batazi icyo yabaye kuko yaje guhinduka akamera nk’umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe, bavuga ko imyitwarire mibi yatangiye ubwo yavaga mu ishuri dore ko yagarukiye mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye

Gusa nubwo bivugwa gutyo ubuyobozi bavuga ko Emile yishe nyina amusunitse dore ko bivugwa ko yari yanasinze akamusunika akagusha umutwe, maze bakamujyana kwa mugaganga, nyina akaza gupfa ny’uma y’iminsi ibiri.

Emile Habimana akaba yafashwe agashyikirizwa inzego z’umutekano akaba afungiye kuri Station ya RIB yo mu Murenge wa Kabagari.

Related posts

DRC:Ubutegetsi bwashyize umucyo ku ndege y’Ubufaransa byavuzwe ko yari ishyiriye intwaro M23

YONGWE TV

Muri Kigali umumotari yasanzwe muri Ruhurura yapfuye. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

Perezida Paul Kagame, Ndayishimiye Evaliste ndetse na Felix Tshisekedi bagiye guhurira mubiganiro

idrissa Niyontinya

Leave a Comment