Perezida wa Angola João Lourenço yatumiye bagenzi barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Ndayishimiye Evaliste w’Uburundi ndetse na Antoine Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2022 i Luanda muri Angola
Ni nama iteganyijwe nshya iteganyijwe kurebera hamwe ikibazo cy’umutekano mucye wo muburasirazuba bwa Congo
Bivugwa ko iyo nama yanatumiwemo na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyata usanzwe ari umuhuza w’umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) ku kibazo cya Congo.
Perezida Lourenco usanzwe uyoboye inama Mpuzamahanga mu karere k’ibiyaga bigari amaze igihe ashyira umuhate mu kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, dore ko n’umwaka ushize yagize uruhare rukomeye mu guhosha amakimbirane yari hagati y’u Rwanda na Uganda.
Iyi nama ije nyuma y’igihe kitari gito Leta ya Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 umaze gufata ibice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, ibintu Leta y’u Rwanda idasiba guhakana
Bamwe mu bategetsi b’ibihugu byo mu karere bavuga ko ikibazo cya Congo cyarangizwa n’ibiganiro hagati Leta ya Congo n’umutwe wa M23.
Ariko ibyo Leta ya Congo ntago ibikozwa ivuga ko M23 ari umutwe w’iterabwoba Atari umutwe w’inyeshyamba, ahubwo ko ugomba gushyira intwaro hasi ukanava mu bice wafashe.
Ni mugihe umutwe wa M23 nawo uvuga ko ibyo utabikozwa.