Amakuru

Perezida Evaliste Ndayishimiye ati ndizera ko u Rwanda ruzaduha abanyabyaha bacu rufite

Ubwo yagiranaga ikiganiro na Television mpuzamahanga y’Abafaransa France 24 ndetse na Radio RFI, yatangaje ko ubu nta mwuka mubi ukirangwa hagati y’Uburundi n’u Rwanda, ndetse avuga ko afite ikizere cy’uko Leta y’u Rwanda izabashyikiriza abanyabyaha bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza mu mwaka wa 2015 kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Ibi Evaliste abivuze nyuma y’igihe kitari kirekire umupaka uhuza ibihugu byombi wuguruwe

U Burundi bwari bwarafunze umupakana uruhuza n’u Rwanda mu mwaka wa 2016 aho rwashinjaga u Rwanda kugira uruhare mu gufasha abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza.

Ndayishimiye avuga ko ubungubu umubano abona umeze neza, avuga ko haramutse hari n’ikibazo cyaba kirimo cyakemurwa mu buryo bwa Dipolomasi, ahamya ko inzego z’ubuyobozi ku mpande zose ziganira haba aba General ndetse nawe ubwe aganira na Paul Kagame.

Abo Ndayishimiye avuga bari mu Rwanda harimo Maj.Generale Godefroid Niyombare.

Related posts

Ubwato bw’Intambara bw’Igisirikare cya Thailand bwakoze impanuka 31 baburirwa irengero

idrissa Niyontinya

Leta ya Uganda igiye kohereza ingabo zigera ku 1,000 mu gihugu cya RDC

idrissa Niyontinya

Kigali: Indaya barayikubise benda kuyimena ijisho izira kugira abakiriya benshi bitewe n’uko ikiri nto

idrissa Niyontinya

Leave a Comment