Ubwo yagiranaga ikiganiro na Television mpuzamahanga y’Abafaransa France 24 ndetse na Radio RFI, yatangaje ko ubu nta mwuka mubi ukirangwa hagati y’Uburundi n’u Rwanda, ndetse avuga ko afite ikizere cy’uko Leta y’u Rwanda izabashyikiriza abanyabyaha bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza mu mwaka wa 2015 kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Ibi Evaliste abivuze nyuma y’igihe kitari kirekire umupaka uhuza ibihugu byombi wuguruwe
U Burundi bwari bwarafunze umupakana uruhuza n’u Rwanda mu mwaka wa 2016 aho rwashinjaga u Rwanda kugira uruhare mu gufasha abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza.
Ndayishimiye avuga ko ubungubu umubano abona umeze neza, avuga ko haramutse hari n’ikibazo cyaba kirimo cyakemurwa mu buryo bwa Dipolomasi, ahamya ko inzego z’ubuyobozi ku mpande zose ziganira haba aba General ndetse nawe ubwe aganira na Paul Kagame.
Abo Ndayishimiye avuga bari mu Rwanda harimo Maj.Generale Godefroid Niyombare.