Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022 i Nairobi nibwo hari hateganyijwe ibiganiro byagombaga guhuza umutwe wa M23 ndetse na Leta ya Congo, ariko ibyo biganiro byaje gusubikwa bitewe nuko Inteko ishinga amategeko ya RDC iherutse kubuza Guverinoma ya Congo ko itagomba kuganira na M23 bitewe nuko ari umutwe w’iterabwoba aho kuba inyeshyamba.
Ntago haratangazwa igihe ibyo biganiro bizasubukurirwa ariko barateganya ko byasubukurwa mu mpera z’icyumweru kizatangira tariki ya 27 Ugushyingo 2022.
Gusa nubwo ibyo biganiro byahagaze ntago byabujije Perezida wa Kenya Wiliam Ruto kugirira uruzinduko rwakazi muri Congo, aho biteganyijwe ko araganira na mugenzi we Felix Tshisekedi ku mibanire n’ubuhahirane hagati ya RDC ndetse na Kenya, ukwihuza kw’ibihugu bigize aka karere ndetse n’uko umutekano wifashe muri Congo.
Ibi bije nyuma y’uko Kenya iherutse kohereza ikiciro cya kabiri cy’ingabo zigera ku 900 cyahise gifata ibirindiro mu mujyi wa Goma mu rwego rwo guhangana n’ibitero bya M23.