Ubwo hatangizwaga inama y’Abakuru b’Ibihugu ndetse naza Guverinoma z’Ibihugu byo mu muryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa OIF yabaye tariki ya 19 Ugushyingo 2022 yabereye mu mujyi wa Djerba muri Tunisia, Minisitiri wari uhagarariye Perezida wa Congo witwa Sama Lukonde yanze kujya mu ifoto y’Abayobozi bitewe nuko irimo Perezida Kagame.
Mu itangazo ryatangajwe na Leta ya Congo ryavugaga ko Minisitiri Sama Lukonde yanze kujya iruhande rwa Perezida Kagame mu rwego rwo kugaragaza kwamagana ubushotoranyi bw’Urwanda.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa OIF Louise Mushikiwabo wanabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ubwo yabazwaga ku myitwarire ya Sama Lukonde yavuze ko atigeze agenzura abari bari mu ifoto gusa niba atarabonetsemo ni ibintu bibabaje.