Abaturage barenga 56 bashobora kwiyongera nibo bamaze kugwa mu mutingito wibasiye ikirwa cyitwa Java, giherereye mu majyepfo ashyira iburengerazuba bw’Igihugu cya Indonesia.
Umutingito waruri ku gipimo cya 5,6 wasenye umujyi wa Cianjur, abaturage bagera kuri 46 bahita bahasiga ubuzima, abagera kuri 700 bakomereka bikomeye, ni mugihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje dore ko hamaze gutabarwa umugore ufite uruhinja
Agace kibasiwe n’umutingito karatuwe cyane, dore ko mu mwaka wa 2015 kari gatuwe nabaturage bagera kuri Million 145, kakaba karangwa n’inzu zidakomeye, dore ko Ikigo gishinzwe ibiza muri icyo gihugu kitwa National Disaster Mitigation Agency kivuga ko abenshi bapfuye bazize inzu zabagwiriye
Ridwan Kamil Guverineri w’uburengerazuba bwa Java yavuze ko abaturage barenga 56 bishwe n’umutingito ndetse ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera isa ku isaha
Naho Umuyobozi wa Cianjur Herman Suherman Yavuze ko Inzu n’imihanda byasenyutse ndetse n’abantu bagapfa bakaba bakeneye ibikoresho bihagije byo gusana ibyangiritse, yongeraho ko hagikusanwa imibare nyayo y’ibyangiritse muri rusange