Amakuru

Indonesia: Abarenga 56 bamaze kwicwa n’umutingito, abarenga 700 barakomereka

Abaturage barenga 56 bashobora kwiyongera nibo bamaze kugwa mu mutingito wibasiye ikirwa cyitwa Java, giherereye mu majyepfo ashyira iburengerazuba bw’Igihugu cya Indonesia.

Umutingito waruri ku gipimo cya 5,6 wasenye umujyi wa Cianjur, abaturage bagera kuri 46 bahita bahasiga ubuzima, abagera kuri 700 bakomereka bikomeye, ni mugihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje dore ko hamaze gutabarwa umugore ufite uruhinja

Agace kibasiwe n’umutingito karatuwe cyane, dore ko mu mwaka wa 2015 kari gatuwe nabaturage bagera kuri Million 145, kakaba karangwa n’inzu zidakomeye, dore ko Ikigo gishinzwe ibiza muri icyo gihugu kitwa National Disaster Mitigation Agency kivuga ko abenshi bapfuye bazize inzu zabagwiriye

Ridwan Kamil Guverineri w’uburengerazuba bwa Java yavuze ko abaturage barenga 56 bishwe n’umutingito ndetse ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera isa ku isaha

Naho Umuyobozi wa Cianjur Herman Suherman Yavuze ko Inzu n’imihanda byasenyutse ndetse n’abantu bagapfa bakaba bakeneye ibikoresho bihagije byo gusana ibyangiritse, yongeraho ko hagikusanwa imibare nyayo y’ibyangiritse muri rusange

Related posts

Huye: Babiri basabiwe gufungwa burundu nyuma y’uko bemeye ko bishe umumotari

idrissa Niyontinya

Basketball:  Amakipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 yitabiriye imikino y’Akarere ka  5

YONGWE TV

2023: Abanyarwanda ndetse n’Abarundi baturiye umupaka wa Ruhwa barasaba ibihugu byombi gufungura Imipaka

idrissa Niyontinya

Leave a Comment