Amakuru

China: Covid-19 yakajije umurego, ibikorwa by’Ubucuruzi ndetse n’amashuri birafungwa

Igihugu cy’Ubushinwa gitangaza ko cyongeye kugarizwa n’icyorezo cya COVID-19, cyane cyane mu Murwa Mukuru Beijing, byanatumye ibikorwa birimo, Ubucuruzi n’Amashuri bifungwa, ndetse n’urujya n’uruza mu masoko ruragabanuka ku kigero cyo hejuru cyane.

Icyorezo cya COVID-19 cyadutse mu mwaka wa 2019 gikomotse mu Bushinwa ariko kiza kugabanya umurego mu mwaka wa 2021 bitewe n’ingamba ibihugu bitandukanye birimo n’ubushinwa byagiye bifata dore ko ubushinwa bwari bufite uburyo bwo guca COVID-19 burundu bwiswe Zero Covid Policy

Muri iki cy’umweru abaturage bashya bagera kubihumbi 26,824 nibo banduye COVID-19 mu gihugu cyose, naho abagera kuri 962 nibo banduye ico cyorezo mu mujyi wa Beijing bavuye kuri 316 baherutse kuboneka kuwa Gatandatu ushije,

Naho mu masaha 15 ya mbere yo kuri uyu wa mbere abagera kuri 316 nibo bamaze kugaragara ko banduye icyo cyorezo.

Ibi byatumye utundi duce dutandukanye tw’u Bushinwa dutangira gufata ingamba zikomeye mu kwirinda ubwandu bwa COVID-19, nkaho twavuga umujyi wa Guangzhou uherereye mu Majyepfo y’Igihugu doreko wamaze gushyirwa muri Guma mu Rugo y’iminsi itatu by’umwihariko mu karere ka Baiyun kakaba ari nako karere gatuwe cyane mu Bushinwa.

Ibi bije nyuma y’uko iki gihugu cyari kimaze igihe cyoroheje ingamba zo guhangana na Covid-19, aho cyari cyatangiye gukomorera zimwe mu ngendo zerekeza yo, dore ko n’Abaturage bagana icyo gihugu bari baragabanyirijwe iminsi yo kumara mu kato ikava ku minsi 7 igashyirwa ku minsi 5.

Related posts

Shampiyona y’Amagare mu Rwanda igiye gukinwa nyuma y’imyaka ibiri itaba

YONGWE TV

M23 ntabwo yigeze itumirwa mu nama yahurije hamwe Perezida Kagame, Museveni, Tshisekedi ku kibazo k’imitwe yo muri Congo

idrissa Niyontinya

Joseph Kabuleta utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda n’uhagarariye Idini ya Islam batawe muri yombi

idrissa Niyontinya

Leave a Comment