Uwahoze ari Perezida w’Africa y’Epfo Jacob Zuma yasabiwe gusubizwa muri Gereza, ni nyuma y’uko yari amaze igihe kitari kinini arekuwe bitewe n’ikibazo cy’uburwayi
Mu kwezi kwa Nzeri 2021 Perezida Zuma yakatiwe igifungu cy’amezi 15, ubwo yangaga kwitaba urukiko rushinzwe kurinda itegeko rwa Africa y’Epfo, kugira ngo abazwe ku byaba bya ruswa yakoze ubwo yari Perezida wa Africa y’Epfo.
Perezida Zuma yagiye kubutegetsi bwa Africa y’Epfo mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2018, akaba yaratawe muri yombi mu kwezi kwa Nyakanga 2021, ariko akaza kurekurwa nyuma y’amezi abiri bitewe n’ikibazo cy’Uburwayi yagize.
kwezi ku Kwakira Perezida Zuma yatangaje ko igihano cye yakirangije, avuga ko amezi 13 yasigaye yafunzwe acungishijwe ijisho
Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022 nibwo urukiko rwanzuye ko Jacob Zuma asubizwa muri gereza, aho umucamanza yavuze ko Zuma atarangije igihano cye ariyo mpamvu agomba gusubira mu kigo cy’igorora cya Estcourt kugira ngo arangize igihano cye.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta kintu na kimwe Perezida Jacob Zuma cyangwa Fundasiyo yashinze yari yagira icyo itangaza, tukaba turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.