Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi Akagari ka Mbugangari haraye harasiwe umusirikare w’igisirikare cya Congo (FARDC) utaramenyekana amazina ye cyangwa ipeti yari afite.
Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru bwiza dukesha iyi nkuru bavuze ko mu ijoro ryakeye bumvishe urusaku rw’amasasu ariko ntibabasha kumenya icyibaye, nibwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu baje kumenya ko ayo masasu yarashwe n’abasirikare b’u Rwanda barasa umusirikare wa Congo wari warenze imbago za Congo yinjira mu Rwanda.
Uwo musirikare akaba yarasiwe muri metero nkeya uvuye ku mupaka wa Petite Barriere, hafi yahareka kurasirwa undi musirikare wa Congo tariki ya 17 Kamena 2022 ubwo yinjiraga arasa ku gipolisi cyari gicunze umutekano w’u Rwanda agakomeretsa umwe mu Bapolisi b’u Rwanda nawe bikarangira arashwe agapfa.
Kugeza ubungubu nta rwego na rumwe rwari rwatangaza ikintu na kimwe kuri iryo raswa, gusa inzego z’umutekano zitandukanye ndetse n’iziperereza z’u Rwanda zirimo RIB ndetse na Polisi zamaze kugera ahabereye icyo gikorwa
Ibi bibaye nyuma yuko umubano w’u Rwanda na Congo utameze neza bitewe nuko Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cya Congo, ni mugihe u Rwanda ruhakana ibyo birego rushinjwa na Congo