IMYIDAGADURO

Turahirwa Moses wambika abakomeye yanyomoje abavuze ko yatandukanye n’inzu y’imideri ya Moshions

Umunyamideri Turahirwa Moses  yahakanye amakuru yacaracaye avuga ko yaba yasezeye akazi mu nzu y’imideri ya Moshions yambika abakomeye.

Abinyujije kuri Twitter Turahirwa yagize ati”Ndaguma ndi umuyobozi mukuru [CEO] kandi nishimiye guha umwanya abanyamideri bashya [Designers] kugira ngo bagire uruhare mu guteza imbere imideri “

Moses atangaje ibi nyuma y’amasaha make atangaje ko yeguye ku mwanya w’umunyamideri ushinzwe imyambaro [Creative Designer] muri iyi nzu ya Moshions bitungura benshi bibazaga uburyo umuntu atana n’ubucuruzi yashinze.

Moses washinze Moshions yeguye nyuma y’iminsi ashyize ifoto hanze yavugishije benshi imugaragaza yambaye igisa n’igishura gipfutse ubugabo bwe.

Iyi foto yashyize hanze yatumye benshi bamwibasira bavuga ko ari kwica umuco ndetse n’indangagaciro z’abanyarwanda yitwaje ko abana n’abanyamahanga umunsi ku wundi.Hari amakuru akomeje kuvugwa ko uyu musore ashobora kuba yeguye kubera igitutu yashyizweho ku mbuga nkoranyambaga.

Ifoto bivugwa ko yatumye Moses Turahirwa yegura.[Net-Photo]

Related posts

Muri Kigali umumotari yasanzwe muri Ruhurura yapfuye. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

ICYAMAMARE Chaney Jones yahakanye gutandukana na Kanye west

YONGWE TV

Britney Spears w’imyaka 40 y’amavuko, yarushinze n’umusore w’umunyamideli Hesam “Sam” Asghari w’imyaka 28

YONGWE TV

Leave a Comment