Amakuru

Rwamagana: Mbere yo kumuca umutwe yabanje kumureba ubwambure bwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 nibwo mu Karere ka Rwamagana habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mwana w’imyaka 12 y’amavuko witwa Imanishimwe Josiane wishwe atemwe ijosi ubwo yari avuye kuvoma ari kumwe n’abandi bana batandatu ubwo bahuraga n’umugabo utaramenyekanye ufite umupanga, akabategeka gukuramo imyenda ngo arebe ibitsina byabo, yagera kuri Manishimwe akamutema umutwe akawujyana.

Ayo mahano yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2022, yakozwe n’umugabo utaramenyekana bitewe nuko ubwo yari amaze guca umutwe Manishimwe akawushyira mu mufuka yahise agenda ntawumuciye iryera.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo nibwo umutwe wa Nyakwigendera watoraguwe aho wari wajugunwe mu rugo rw’umuturanyi, ukaba wafashwe ugahuzwa n’igihimba cyawo ugashyingurwa.

Abaturage batuye muri uwo murenge bavuga ko uwo mugabo mbere yo kwica uwo mwana yatangiriye abo bana bavuye kuvoma, ababwira ko ashaka kureba ubwambure bwabo kugira ngo arebe ko ari abakobwa, buri mwana yagiye akuramo ikariso amwereka igitsina, umaze kukimwereka akamubwira ngo ajye kuruhande.

Ubwo yageraga kuri Nyakwigendera yamufashe mu kiganza amubwira ko amwica, ahita akura umupanga muri Bote yari yambaye amutema hafi y’ijosi, uwo mwana ahita yikubita hasi abandi bana bahita biruka, bamaze kwiruka ahita afata uwo muhoro akegeta umutwe wa Nyakwigendera awushyira mu muvuka arawujyana.

Related posts

Kompanyi ya Tom Transfer yambuye abaturage 210 imodoka bari baguze Inkuru irambuye [Yongwetv.rw]

idrissa Niyontinya

CONGO: urukiko rwa Gisirikare rwakatiye abasirikare 3 urwo gupfa nyuma yo guhunga imirwana na M23

idrissa Niyontinya

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres n’umufasha we Portia de Rossi

YONGWE TV

Leave a Comment