Nkuko twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse, aho twababwiraga ko igisirikare cy’u Rwanda RDF cyaraye kirashe umusirikare bicyekwa ko ari uwa Congo agahita ahasiga ubuzima.
Mu itangazo RDF inyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 rivuga ko RDF yaraye irashe umusirikare bacyeka ko ari uwa Congo, ubwo yinjiraga mu Rwanda arasa ku minara y’Ingabo z’u Rwanda, RDF, akaba yarashwe mu rwego rwo kwirinda ko yagira umuturage yababaza
Abaturage bo muri ako Karere bahumurijwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, uretse ko abo baturage nabo bavuga ko bafitiye ikizere ingabo z’u Rwanda.
