Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 nibwo umusaza witwa Kagenza Elizaphan w’imyaka 88, yasanzwe mu bwiherero bw’urugo rwe amanitse mu mugitenge cy’Umugore we yapfuye.
Uwo musaza yari atuye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, akaba yabanaga n’umugore we ndetse n’abana be, amakuru y’urupfu rwe rwamenwe bwa mbere n’umugore we wavuze ko yamubonye agatabaza abaturage .
Ayo makuru akaba yemejwe n’umuyobozi w’ungirirje w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine wavuze ko bikekwa ko Kagenza yaba yiyahuye, ndetse n’umugore we yavuze ko mu kwezi kwa Werurwe yigeze kugerageza kwiyahura akoresheje umugozi ariko akamutesha, yanavuze ko igituma ashaka kwiyahura ari ukubera indwara zitandukanye zamubabazaga.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwageze aho nyakwigendera yapfiriye rwemeza ko ahita ashyingurwa bitewe nuko nta muntu wagize uruhare mu rupfu rwe.