IMIKINO

Nick Minaj, Maluma na Myriam Fares nibo bazaririmba indirimbo y’igikombe cy’Isi

Umuhanzikazi Nicki Minaj, Myriam Fares ndetse n’umunya Colombia Maluma nibo bemejwe nk’abahanzi bazaririmba indirimbo y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar tariki ya 2022 Ugushyingo 2022, ni nyuma y’uko umuhanzikazi Shakira yaraye atangaje ko atakibonetse mu birori byo kuririmba muri icyo gikombe bitewe nuko ahugiye ku muryango we ndetse no kwimuka ava muri Espagne ajya gutura muri Miami.

Indirimbo ya Nincki Minaj, Myriam Fares ndetse na Maluma yitwa Tukoh Taka izaririmbwa mu gikombe cy’Isi, mu masaha agera kuri 22 imaze ku muyoboro wa Youtube wa FIFA, imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 4, ikaba ari indirimbo ya 3 mu zimaze kurebwa cyane ku rubuga rwa Itune Charts inyuma y’indirimbo ya Sam Smith afatanije na Kim Petras yitwa Unholy ndetse niya Taylor Swift yitwa Anti-Hero.

Mu gikombe cy’Isi cyo mu mwaka wa 1998 umuhanzi w’umulatino witwa Ricky Martin yabonye igihembo cya Grammy Award bitewe n’indirimbo yaririmbye yitwa Copa de la Vida yahimbiye icyo gikombe cy’Isi

Nyuma y’imyaka 12 mu mwaka wa 2010 undi Mulatinikazi Shakira yaririmbiye igiko,be cy’Isi indirimbo yise Waka Waka yarebwe na Miliyari zirenga 3 kuri Youtube ihita iba iya 38 ku rutonde rw’indirimbo 100 kuri Bollboard’s Hot Chart

Bamwe mu bandi bahanzi bategerejwe kuririmba mu gikombe cy’Isi muri Qatar 2022 ndetse no mubihe bitandukanye bazaririmbira

  • Sean Paul 17/12/2022
  • Clean Bandit 16/12/2022
  • Hassan Shakosh 12/12/2022
  • Omar Montes 30/11/2022
  • Dj Aseel 02/12/2022
  • Gims 03/12/2022
  • Miami Band 06/12/2022
  • Julian Marley and Uprising 08/12/2022
  • Myrath 09/12/2022

Related posts

Ubuzima bw’Umukambwe Pele buri mukangaratete. Inkuru irambuye [YONGWETV.RW]

idrissa Niyontinya

Bitunguranye Shakira ntakiririmbye mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar menya impamvu

idrissa Niyontinya

Urugendo rwa Khaby Lame wahinduriwe ubuzima na TikTok

YONGWE TV

Leave a Comment