Amakuru Finance

Kigali: Abacuruzi bacucuwe, Gitifu ati mujye mubitsa muri Banki. Inkuru irambuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo 2022 bamwe mubacuruzi bacururiza muri Quartier Matheus barataka ko bibwe n’abantu batamenyekanye bagatwara arenga miliyoni 20 ndetse na Camera z’umutekano, ni mugihe umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge Madamu Murekatete Patricie yavuze ko abacuruzi batakagombye kuraza amafaranga mu maduka ahubwo bayajyana muma Banki.

Abo bacuruzi bavuga ko ubwo bajyaga ku kazi kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022 aribwo basanze benengango babacucuye, bavuga ko abajura babibye batigeze bamena imiryango cyangwa ibikuta ahubwo baciye ku gisenge, bavuga ko binjiye mu maduka yabo bagasangamo urwego buririyeho.

Abo bacuruzi bahurira ku kuba bose bibwe Camera z’umutekano mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso, bakibazaba uburyo bibwa kandi buri kwezi bishyura amafaranga ibihumbi icumi by’umutekano, bakaba batwawe n’amafaranga nkuko umwe mu bacuruzi waganiriye n’ikinyamakuru Igihe Dukesha iyi nkuru yabitangaje, aho yagize ati

“Bibye agakoresho gatanga amashusho ya Camera n’amafaranga, miliyoni 20 nari ngiye koherereza Umushinwa kandi hari hashize ukundi kwezi banyibye”

umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge Madamu Murekatete Patricie yavuze ko bagiye kuvugana n’abacuruzi ku buryo batazajya babika amafaranga yabo mu maduka ahubwo bakitabira ama Banki, ndetse bakanaganiriza abanyerondo, aho yagize ati

“Mu ngamba ya mbere ni uko tuza gukora inama n’abacuruzi bahagarariye abandi tubakangurira kutaraza amafaranga mu iduka ahubwo bakwiye kujya bayashyira muri Banki kugira ngo agire uburinzi no kuganiriza abanyerondo bahakorera kugira ngo nabo bashyiremo imbara mu kurinda umutekano neza”

Bikomeje kwibazwaho n’abacuruzi batandukanye bibaza uburyo bashobora kwibirwa mu mujyi rwa gati, kandi haba hari inzego zitandukanye z’umutekano aho bashinja abanyerondo kuba baba bihishe inyuma yubwo bujura

Related posts

Africa y’Epfo: Perezida Zuma agiye gusubizwa muri gereza

idrissa Niyontinya

2023: Bugesera umwana yahondaguye Se umubyara Inkoni zimuviramo urupfu [VIDEO]

idrissa Niyontinya

M23 ntabwo yigeze itumirwa mu nama yahurije hamwe Perezida Kagame, Museveni, Tshisekedi ku kibazo k’imitwe yo muri Congo

idrissa Niyontinya

Leave a Comment