Amakuru aturuka mu gihugu cya Qatar mu ikipe y’Igihugu cy’u Bufaransa ni ayuko Rutahizamo wa Real Madrid ndetse n’ikipe y’Ubufaransa Karim Benzema yagiriye imvune mu myitozo yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022, bikaba bitegerejwe ko agiye gukorerwa ibizamini hakarebwa uko ikibazo cye kimeze.
Ntago ari Karimu Benzema wenyine waba ugiriye ikibazo mu myitozo y’ikipe y’Ubufaransa, kubera ko na Christophe Nkunku aherutse kugira ikibazo cy’imvune nyuma y’uko yagonganye na Camavinga bikamuviramo kuva muri bagenzi be bazakina igikombe cy’Isi, aho yasimbujwe na mugenzi we ukinira ikipe ya Frankfurt witwa Randal Kolo Munai.
Ikipe y’Ubufaransa ikaba imaze gutakaza abakinnyi batandukanye barimo N’golo Kante ndetse na Paul Pogba bavunitse, Benzema aramutse adakinnye iki gikombe cy’Isi ubusatirizi bw’Ubufaransa bwaba buri mu kangaratete.