Ahagana ku isaa kumi z’igicamunsi nibwo ikipe y’Igihugu y’Umupira w’amaguru Amavubi yakinaga umukino wayo wa kabiri na Sudani, ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali Nyamirambo, uza kurangira ari igitego kimwe cy’u Rwanda kubusa bwa Sudani, gusa umukino waje kurangira mu mirwano ikomeye cyane, urebye yatangijwe na Hakizimana Muhadjir, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa rikaba rimaze gusaba Sudani imbabazi ivuga ko umubano uri Hagati ya Sudan n’u Rwanda utagakwiriye kwangirika kubera ibi byabaye, Ferwafa iboneraho gutangaza ko hari ibihano bigomba gukurikira.
Ferwafa ibinyujije ku rukutwa rwayo twa Rwitter yagize iti “FERWAFA irasaba imbabazi mu izina ry’ikipe y’igihugu Amavubi inshuti zacu za Sudan n’abanyarwanda bose muri rusange kubera imyitwarire idahwitse yagaragaye nyuma y’umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Sudan uyu munsi tariki 19.11.2022 kuri Stade ya Kigali. Umubano uri hagati yacu na Sudan ntiwatokorwa n’ibyabaye ku mukino. Ibihano kuri iyo myitwarire bizafatwa uko bikwiye.”