Amakuru

Christophe Kayumba avuga ko afungiye mu Buvumo, ibyo ashinjwa bishingiye ku Ishyaka rye yashinze

Umunya Politike Christophe Kayumba ufungiwe ibyaba byo gufata ku ngufu ahakana ibyaha byose ashinjwa agahamya ko bishingiye ku ishyaka rye yashinze rya Rwandese Platform for Democracy (RPD), ndetse ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bitewe n’uko avuga ko afungiwe mu Buvumo.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo nibwo Christophe Kayumba yagezwaga imbere y’Urukiko aho yaburanaga ku ifu

Umunyapolitike Christophe Kayumba ufungiye muri Gereza ya Mageragere i Nyarugenge kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo nibwo yagejejwe mu rukiko aho yaburanaga asaba gufungurwa by’agateganyo, yasobanuriye urukiko ko afunzwe mu buryo budakurikije amategeko, avuga ko ibimukorerwa abibona nkakagambane kaganira itegeko nshinga rya Repubulika ndetse ko afungiye mu kato gakomeye mu cyumba kiri mu buvumo, kirimo za Camera zigenzura ibyo aba arimo gukora byose.

Kayumba yanavuze ko abandi bagororwa baregwa icyaha nkicye cyo gufata ku ngufu basaga ibihumbi bitatu muri gereza bafungiyemo ariko akemeza ko bo bafite ubwisanzure, avuga ko ibyaha aregwa atari ukuri ahubwo bishimhiye ku ishyaka yashinze ryita Rwandese Platform for Democracy (RPD).

Avuga ko Gereza itamwemerera kuba yahura n’umwunganira mu mategeko mu bwisanzure ndetse ko impapuro baba bashaka guhererekanya Gereza izimwambura, ndetse kubera ko afunzwe nabi byamuviriye kurwara indwara y’umuvuduko w’Amaraso, gukuka amenyo ndetse n’umutima ukaba utera cyane.

Kayumba yavuze ko iyo hari umwe muri we Karasira na Cyuma Hassan hagize uburana akiregura mu mvugo zidashimisha ubutegetsi bose bagomba kubihanirwa.

Kayumba nkuko yagiye abigaragaza kenshi mu rukiko yavuze ko mbere y’uko afungwa hari abantu bamusabye kwitandukanya n’Ishyaka rye, ariko arabangira ndetse bakamubwira ko nataramuka ahamagaje itangazamakuru ngo avuge ko yutandukanyije naryo bazamufunga kandi ko inkiko ntacyo zizamumarira ahubwo ko azajya azitaba byo kurangiza umuhango ndetse ko ibyo bamubwiye aribyo biri kumubaho koko.

Yanavuze ko uwamukurikiraniraga Dosiye ye mu rwego rw’ubugenzacya RIB yamubwiye ko gufungurwa kwe biri mu biganza bye mu gihe yaba yitandukanyije n’ishyaka rye RPD, ndetse asaba urukiko ko rwasuzuma ibyo byose maze rukamurekura byagateganyo.

Urukiko rwasubije Kayumba ko hari ibyo atekereza ndetse n’ibyo yabwiye ariko amategeko afite ibyo ateganya, ni mugihe umunyamategeko we bwana Jean Bosco Ntirenganya Seif yabwiye urukiko ko ntawushobora gukorerwa ibikorwa by’iyicarubozo bimutesha agaciro, asaba urukiko ko rwasaba ubusabe bw’uwo yunganira agafungurwa by’agateganyo ndetse ko abona ko ntacyo byakwangiza kurubanza bitewe nuko urukiko rushobora kugira ibyo rumutegeka akaba yabyubahiriza.

Nimugihe ubushinjacyaha buvuga ko Kayumba afatwa nk’abandi bagororwa bose bagororerwa i Mageragere ndetse ko gereza arimo yabugenewe kandi yubatse mu buryo bukurikije amategeko busaba ko Kayumba yakomeza gufungwa bitewe nuko Dosiye ye yamaze kuregerwa urukiko.

Ubushinjacyaha byakomeje guhakana ibivugwa na Kayumba kuba yaba afunze kubera ko ari umunyapolitike bitewe nuko u Rwanda ari Igihugu cyemera imitwe ya Politike myinshi, ahubwo ko icyaha bumukekaho gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Kayumba wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aregwa ibyaba birimo gufata ku ngufu abagore babiri, barimo uwari umukozi we uvuga ko yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2012 ndetse na Fiona Muthoni Ndarindwa wari umunyeshuri we muri Kaminuza akaba amushinja ko mu mwaka wa 2017 yagerageje kumufata ku ngufu akamucika.

Kayumba yashinze ishyaka Rwandese Platform for Democracy (RPD) tariki ya 16 Werurwe 2021 umunsi ukurikiyeho byandikwa mu binyamakuru ko ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa yigishaga muri kaminuza, aribyo byatumye tariki ya 23 Werurwe yitabye urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB arabazwa arataha yongera gusubirayo tariki ya 29 Werurwe ashinjwa undi mukobwa wa kabiri bivugwa ko yafashe mu mwaka wa 2012 nkuko byigeze gutangazwa n’umwunganira mu mategeko Ntirenganya mu kwezi kwa Nzeri 2021

Source VOA

Related posts

Umusirikare wa RDC (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

YONGWE TV

Nyanza: Umusaza w’imyaka 88 yasanzwe amanitse mu bwiherero yapfuye. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

Basketball:  Amakipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 yitabiriye imikino y’Akarere ka  5

YONGWE TV

Leave a Comment