Mu mukino wa gishuti wahuzaga ikipe y’Igihugu Amavubi na Sudan, urangiye ikipe y’Amavubi itsinze Sudan igitego 1-0 cyatsinzwe na Rutahizamu Gerard Bi Gohou, ni umukino warangijwe n’imvururu ahanini zatangijwe na Muhadjir Hakizimana, ubwo yakoreraga ikosa umukinnyi wa Sudani witwa Gadin Awad umupira ugahita urangira, maze Muhadjir akereka Gadin nk’ugiye kumutera umugeri byahise biteza imvururu zirimo imigeri, byibutsa abanyarwanda ubwo Mputu Tresor yateraga imigeri umusifuzi muri CECAFA Kagame Cup ya 2010.
Ni umukino wakinwe ubona ko u Rwanda rukina neza ndetse wanabonaga ko ari umukino utarangizwa n’imvururu nkizi, bitewe nuko nta makosa menshi yabonetsemo dore ko habonetsemo amakarita abiri y’umuhondo gusa, yahawe abakinnyi ba Sudani ku makosa yoroheje mu minota 90′ y’umukino.
Muhadjir weretse Gadin Awad umugeri wabonaga ko abakinnyi ba Sudan ariwe bashaka gukubita dore ko Gadin hari umujyeri yari amukubise ariko Muhadjir arawukwepa, ariko mugenzi witwa Mustafa Muhamed yabashije guhorera mugenzi we akubita Muhadjir umugeri yirukira mu rwambariro.