Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru yi yatakwa ry’Ishuri rya Gisirikare ryitwa Junior Command and staff College Gaddafi riherereye mu karere Jinja ryaguyemo umusirikare ufite ipeti rya Sgt w’imyaka 45.
Uwo musirikare witwa Eymu Simon Peter yishwe ubwo yari ari kuburinzi bwicyo kigo ndetse hanibwa imbunda ebyiri nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga, Fred yakomeje avuga ko hahise hatabwa muri yombi abagabo babiri bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi harimo uwavumbuwe n’Imbwa ndetse n’umusirikare w’igisirikare cya Uganda UPDF, wagombaga kuba ari kuburinzi hamwe na Nyakwigendera ariko ibyo bikaba byabaye yataye akazi ajya ku iduka riri hafi y’icyo kigo.
Ibi bikaba byabaye ahagana ahagana isaa satu z’ijoro zo kuri uyu wa Kane tariki ya 17/11/2022