Amakuru aturuka mu Karere ka Ruhango , umudugudu wa Murinzi, akagari ka Nyamagana ni ay’urupfu rw’umwana w’imyaka ibiri wasanzwe mu kidendezi cy’amazi yapfuye, bigacyekwa ko yaba yishwe na bamwe mu baturage bafitanye amashyari n’inzangano.
ibi byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/11/2022 aho umubyeyi yabuze umwana we, akabibwira abaturanyi be bakamufasha ku mushaka ariko baza kumusanga ku nkombe z’ikiyaga yapfuye nyuma y’umunsi umwe abuze hari tariki ya 17/11/2022.
Nemeyimana Jean Bosco usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango yemeje iry’urupfu rwuwo mwana avuga ko iperereza ku cyaba cyamwishe ryatangiye ndetse ko n’umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe i Kigali mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru gusuzumwa ngo harebwe icyaba cyamwishe