Amakuru

Perezida wa RDC Antoine Felix Tshisekedi yanze kwitabira inama ya OIF, menya impamvu

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi,  Ntazitabira inama y’iminsi ibiri ihuza abakuru bibihugu na za Guverinema, bahuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF yari iyobowe na Madame Louise Mushikiwabo, bitewe n’imirwano igisirikare cye FARDC gihanganyemo na M23

Iyi nama igiye kubera mu  mujyi wa Djerba  muri Tunisia, ikaba izitabirwa   n’abakuru b’ibihugu  ndetse n’abahagarariye za Guverinoma 31 barimo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau.

Iyi nama kandi igiye kuba yari imaze gusubikwa inshuro zigera kuri ebyiri kubera icyorezo cya COVID19, bikaba biteganyijwe ko izibanda ku ikoranabuhanga n’ubufatanye mu muryango wa OIF, bikaba binateganyije ko igomba gusiga ishyizeho umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, wari uyobowe na Louise Mushikiwabo, nubwo bivugwa ko ashobora kuzongera kwiyamamariza kuwuyobora kandi ko amahirwe ari menshi yo kuba yokongera agatorwa

Iyi siyo nama yonyine Perezida Tshisekedi amaze gusiba bitewe n’ibibazo by’inambara igihugu cye kiri kurwana n’umutwe wa M23, dore ko yaherukaga gusiba indi nama ikomeye yabereye mu Misiri (COP27) yigaga kubijyanye n’ihindagurika ry’ibihe.

Related posts

Perezida Evaliste Ndayishimiye ati ndizera ko u Rwanda ruzaduha abanyabyaha bacu rufite

idrissa Niyontinya

Kanjongo Ingurube yariye umwana w’imyaka 3 iramumara

idrissa Niyontinya

DRC:Ubutegetsi bwashyize umucyo ku ndege y’Ubufaransa byavuzwe ko yari ishyiriye intwaro M23

YONGWE TV

Leave a Comment