Amakuru

Kompanyi ya Tom Transfer yambuye abaturage 210 imodoka bari baguze Inkuru irambuye [Yongwetv.rw]

Kompyani ya Tom Transfer isanzwe igurisha ndetse ikanakodesha imodoka izivanye mu mahanga irashinjwa ubuhemo n’abakiriya bayitumye imodoka amaso akaba yaraheze mu kirere, kandi nta kizere cyo kwishyurwa gihari, mu gihe umuyobozi wayo witwa Tom bivugwa ko yaba yarahunze igihugu.

Tom Transfer yari imaze kumenyekana mu gutumiza imodoka yanze y’u Rwanda, ikaziha abakiriya bayo babaga bazitumye ndetse hari igihe umukiriya yaguraga imodoka kompanyi ikayikodeshya, akajya ahabwa amafaranga buri kwezi, hakaba hari harimo n’uburyo bwo kuba umukiriya yaraguraga imigabane muri kompanyi dore ko umugabane muto wari miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tom Transfer yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2020, ikaba yari imaze kugira abakiriya bagera kuri 450 ni mugihe imaze gutumiza imodoka 1200, ni mugihe abahuye n’ikibazo cyo kubura imodoka cyangwa se amafaranga bashoye bagera kuri 210.

Bamwe mu baturage bashoye amafaranga muri iyo Kompanyi bavuga ko bamerewe nabi bitewe n’igihombo Tom Transfer yabatege dore ko abana babo bari kubirukana ku mashuri kubera kubura amafaranga y’ishuri, dore ko hari abavuga ko bashoyemo amafaranga atandukanye aho bamwe bavuga ko bashoye agera kuri miliyoni 25, 20,30 ndetse nandi atandukanye, ni mugihe uwitwa Tom nyiri Kompanyi we yagiye hanze y’Igihugu

Iyo abo baturage bageragezaga kuba babaza imodoka zabo babwirwaga ko Kompanyi yagize ibibazo, nkuko byatangajwe naUwimana Willy usanzwe ari umucungamutungo wiyo Kompanyi, wasanye Leta ko yabakuriraho imisoro ku nyungu kuri ngo Tom abashe kwishyura aho yagize ati

Harimo byabayeho, icyambero habayeho gucunga umutungo nabi kuri Kompanyi, byatumye kuba Tom yarabwiraga abaturage ngo nta mafaranga afite ndetse nta n’imodoka byamunaniye kubyakira ubukene n’umujagararo biramunanira , icyo gihe my gihe cyo kwusuganya Tom batamuhamagaraga RIB ikaza ikamutwara mu rugo, Tom yagiye hanze agiye kumvikana nabamuha Imodoka kugira ngo arebe ko bamukopa Imodoka akaziza, icyo dusaba Leta ni uko yadukuriraho imisoro kuri buri modoka bazanye

Abaturage bakaba basaba Leta ko yabarenganuro kubera ko bitumvikana kumva umuntu umwe yarenganya abanyarwanda barenga magana abiri.

Related posts

Nyuma y’uko Jacob Zuma asabiwe n’urukiko gusubizwa muri Gereza, urwego rw’amagereza rwabiteye utwatsi

YONGWE TV

2023: Ibirego byo gushimuta Rusesabagina byaregwaga u Rwanda Leta y’America yabikuyeho

idrissa Niyontinya

M23 ibona ibiganiro bya Luanda ari ikinamico

idrissa Niyontinya

Leave a Comment