Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi bayo iherutse gusinyisha, harimo n’Umurusiya wari uyimazemo amezi atatu gusa.
Abakinnyi barimo umunya Sénéga witwa Bassirou Ndiaye wageze muri Kiyovu Sports mu kwezi kwa Nyakanga 2022 avuye mu ikipe ya Nimes (Olympique) ikina ikiciro cya kabiri mu Bufaransa nawe yamaze gutandukana na Kiyovu Sports nyuma yo kuyimaramo amezi atanu ariko akaba atarigeze abona umwanya wo gukina bitewe nuko umwanya akinaho usanzwe ukinaho ba kizigenza muri Kiyovu barimo Nshimiyimana Ismael Pitchou ndetse na Bigirimana Abeddy, Ndiaye akaba yasubiye mu Bufaransa muri Nimes.

Vladislav Kormishin we akaba yaraje muri Kiyovu tariki ya 02 Nzeri 2022 avuye mu ikipe yitwa FK Armavir yiwabo mu Burusiya, abo bose bakaba bamaze gutandukana na Kiyovu Sports ku bwumvikane nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal
Tubibutse ko Kiyovu Sports ariyo iri ku mwanya wa mbere kurutonde rwagateganyo rwa Champion y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikaba yarawugezeho iwukuyeho mukeba wayo Rayon Sports iyitsinze ibitego 2-1, ubu Kiyovu ifite amanota 20, ni mugihe ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 18 ariko yo ikaba ifite ibirarane 2.
Kiyovu Sports ikaba ifite urugamba rutoroshye aho izasura APR FC kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/11/2022 ku isaa cyenda zuzuye kuri Stade ya Kigali Nyamirambo