Amakuru

Ibyaha bya Karasira Aimable byafashe indi ntera, urukiko rwiyambuye ububasha. Inkuru irambuye [Yongwetv.rw]

Karasira Aimable uzaramba wamenyekanye nk’umwarimu wigishaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda afunguyiwe ibyaha byo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi, kuyiha ishingiro, gukurura amacakubiri ndetse no gutangaza amakuru y’ibihuha, ibyo byaha byose akaba yarabikoreye ku muyoboro wa Youtube, akaba amaze igihe ajya mu Rukiko ariko ntaburane bitewe nuko we avuga ko afite ibibazo by’uburwayi birimo ibyo mu mutwe ndetse niba Diabete ashaka kubanza akavuzwa mbere yo kuburana, none urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gutangaza ko rudafite ububasha bwo gukomeza kuburanisha urubanza rwe.

Urwo rukiko ruvuga ko urubanza rwe rugomba gukomereza mu Rugereko rw’urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, bitewe n’uko Karasira ibyaha yakoraga yabinyuza kuri Youtube kandi bifatwa nk’ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga cyangwa ibyaha byambukiranya imbibi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18/11/2022 nibwo urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabitangaje ubwo Karasira yagezwaga muri urwo rukiko, aho umucamanza yavuze ko ibyaha Karasira yakoze bishobora kuba biri ku rwego mpuzamahanga bityo rero urukiko rubyibwirije rwabisuzuma maze rugafata icyemezo, bitewe nuko ibyo Karasira yavugaga yabivugiraga mu Rwanda ariko hari abandi bantu bo mu bihugu byo hanze babikurikiraga.

Related posts

Ihere Ijijo nawe Uko Abaturage, abayobozi n’ibyamamare bakoraniye mu Kinigi mu Kwita Izina

YONGWE TV

Perezida Museveni yashimye uko yakiriwe i Kigali

YONGWE TV

Perezida wa RDC Antoine Felix Tshisekedi yanze kwitabira inama ya OIF, menya impamvu

idrissa Niyontinya

Leave a Comment