Kuri uyu wagatatu ushize tariki ya 16/11/2022 nibwo ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Gicumbi bwashyikirije ikirego urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi, ikirego cy’abagabo bane bashinjwa gukubita umugabo washinjwaga kwiba intama bikamuvuramo urupfu.
Nyakwigendera w’imyaka 29 yishwe nabo bagabo bakomoka mu Karere ka Rulindo, umurenge wa Murambi, akagari ka Mvuzo, umudugudu wa Munyinya, akaba yarakubiswe ubwo hakekwaga ubujura bw’intama muri uwo murenge, maze abo bagabo 4 bagakeka nyakwigendera maze baramukubita kugeza ubwo atabashaga guhagarara, aza kujyanwa kwa Muganga apfirayo.
Abo bagabo ntago bemera icyaha , ahubwo bavuga ko bitabaraga bitewe nuko Nyakwigendera yari afite umuhoro, ariko ubushinjacyaha bigatera utwatsi ibyo abo bagabo bavuga, buvuga ko nyakwigendera yagerageje no kubahunga ariko bakamukurikira.