Hashize iminsi mu burasirazuba bwa Congo hari intambara ihuza inyeshyamba za M23 ndetse n’igisirikare cya Congo FRDC, aho M23 irwana ivuga ko iharanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda, Leta ya Congo ikaba ikunda gushinja u Rwanda ndetse na Uganda kuba bafasha umutwe wa M23 nubwo ibihugu byose bibyamaganira kure.
Akanama k’Umuryango wabibumbye UN kohereje itsinda mu bihugu birimo RDC, Uganda ndetse n’u Rwanda rishinzwe kureba uruhare u Rwanda na Uganda rufite mu nambara yo muri Congo, iryo tsinda rikaba riyobowe n’umuyobozi wa Komite ishinzwe ibihano muri UN bwana Michel Xavier Bianga.
Nyuma yo kuva Kinshasa ndetse no mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022 iryo tsinda ryagiye muri Kampala guhura na President Museveni bagirana ibiganiro na Museveni.
Ni ibiganiro byabere muri Hotel ya Commonwealth Resort Hotel Museveni abazwa ku birego bishinjwa Uganda ndetse n’u Rwanda, maze asubiza ko nta buryo na bumwe bushoboka ko Uganda yaba ifasha M23, kandi ko Ingabo z’umuryango w’iburasirazuba ziyobowe na kenya zifite ubushobozi bwo kubikoraho iperereza ukamenya ukuri, avuga ko bajyayo bagakora iperereza bakazana amakuru afatika bakareka guhangana m’ibibazo bitazarangira.
Museveni yavuze ko umutwe wa M23 ndetse nindi mitwe y’itwaje intwaro ifite uburyo ubona intwaro uzikuye mu ngabo za RDC, avuga ko mbere y’uko Ingabo za Africa y’iburasirazuba ijyayo hari igihe ADF yagabaga ibitero ku ngabo za Congo ikabona intwaro.
Iri tsinda rikaba rirahita rijyana ibyo ryakuye mu iperereza ryakoze mu Rwanda, RDC ndetse Uganda mu kanama ka UN gashinzwe umutekano i New York, tubibutse ko u Rwanda narwo rwamaganye ibi birego RDC ishinja u Rwanda, aho Perezida Kagame yavuze kenshi ko ikibazo cya Congo ndetse na M23 ufite umuzi wacyo Leta ya RDC yananiwe kurandura, maze bitewe n’intege nkeya ifite icyegeka ku bihugu bituranyi.