Abahanzi barimo Bruce Melodie ,Juno Kizigenza na Yago For Real uzwi mu itangazamakuru bashenguwe n’urupfu rw’umusore witwa Kinyoni wabashaga kwandika indirimbo muri Studio ya Country Records ikoreramo Producer Element Eleeeh.
Inkuru y’urupfu rw’uyu musore wari ukiri muto rwatangajwe na Noopja bavukana wavuze ko yatabarutse mu ijoro rya tariki 17 Ugushyingo 2022 agwa mu bitaro bikuru by’Akarere ka Nyarugenge.
Abinyujije mu itangazo Noopja washinje inzu itunganya umuziki ya Country Records yagize ati “Mu gahinda kenshi umuryango mugari wa Country Records uratangaza urupfu rw’umuvandimwe Niyonkuru Jean Claude wari uzwi nka Kinyoni “
Noopja uzwi mu ndirimbo “Murabeho ndagiye” yakomeje agira ati “Urupfu rwe rwabaye mu ijoro ryatambutse rya tariki 17 Ugushyingo 2022 mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge”
Noopja yasoje avuga ko ari igihembo gikabije ku muryango we, inshuti ndetse n’uruganda rw’imyidagaduro nyarwanda kuko Kinyoni ari umwe mu bagize uruhare mu bihangano by’abahanzi bashya mu muziki nyarwanda.
Uyu mugabo kandi yarengejeho ko uyu musore witabye Imana yari afite gahunda yo gutangira gushyira hanze ibihangano bye ku giti ariko RUREMA yamukunze kubarusha.
Kugeza ubu icyishe uyu musore wari umuhanga mu kwandika ibihangano ntikiramenyekana ndetse amakuru YONGWE TV yabonye avuga ko umuryango we uri gutegura umunsi wa vuba wo kumushyingura.


